wex24news

Ncuti Gatwa yagaragaye asomana n’umugabo mugenzi we

Mizero Ncuti Gatwa, Umunyarwanda umaze kubaka izina muri sinema mpuzamahanga yaciye igikuba nyuma y’amashusho ye n’ifoto asomana n’umugabo mugenzi we.

Gatwa amaze iminsi agaragara muri filme ‘Doctor Who’ ya BBC. Muri episode iheruka yiswe “Rogue”, agaragara asoma mugenzi we bakinana witwa Jonathan Groff. Uku gusomana kwatumye BBC ishinjwa gusakaza ibikorwa byerekeye imibonano mpuzabitsina.

BBC iheruka gukora iperereza igaragaza ko ibi yashinjwaga, nta gikuba cyacitse kibirimo ndetse ibi birego ibitesha agaciro.

Ishami rya BBC rishinzwe gukemura impaka rizwi nka Executive Complaints Unit (ECU), ryagaragaje ko aya mashusho yagaragaye mu gice cya ‘Doctor Who’ nta kibazo ateye cyane ikindi kandi bikaba nta ngaruka mbi byagira ku bana.

Russell T Davies wandika iyi filime mu minsi yashize, yavuze ko Ncuti Gatwa, amaze kugaragara muri iyi filime muri ‘season’ ebyiri ariko akaba atakwemeza ko azagaruka mu ya gatatu.

Mu mwaka ushize nabwo Ncuti yagarutsweho nyuma yaho Ikinyamakuru ‘Vogue British’ cyasohoye inkuru iherekejwe, n’amafoto yambaye ubusa buriburi.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi mu kiganiro yagiranye na GQ Magazine, ni bwo yemeye ko aryamana n’abo bahuje igitsina. Avuga ko yatangiye kubyiyumvamo akiri mu mashuri yisumbuye ariko akaza kubishyira ku mugaragaro mu 2018 ubwo yari afite imyaka 26.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *