wex24news

nicki minaj yikomye abavuga ko yashatse umugabo w’umukene

Umuraperikazi Nicki Minaj yikomye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ko yashatse umugabo ukennye.

Umugabo we Kenneth Petty nta kazi agira akora kwamwinjiriza amafaranga dore ko bitewe n’uko yafunzwe igihe kinini atemerewe kugira akazi n’uko amategeko yo muri Amerika abigena.

Nicki Minaj aherutse kugurira inzu y’umuturirwa umuryango w’umugabo we, byatumye benshi bavuga ko akomeje kuribwa imitsi n’umugabo we nyamara we ntakinu amumarira, banatera urwenya ko impeta y’urukundo ya diyama yambitse Nicki Minaj mu 2018 atariwe wayishyuye ahubwo Nicki Minaj ariwe wayiyishyuriye.

Nyuma yaya magambo yose Nicki Minaj yahise akora ikiganiro mu buryo bwa ‘live’ kuri instagram agira icyo abwira abamunenga yagize ati”niba njyewe ntafite ikibaza cy’uko umugabo wanjye adafite amafaranga kuki mwebwe mwabigiraho ikibazo, umubano wacu ntabwo ushingiye ku bushobozi buri umwe afite, ahubwo bushingiye ku rukundo, ahubwo mwebwe nimwe mufite ikibazo kuko mwumva ko umugabo wese agomba kuba akize”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *