wex24news

nyuma y’ubwicanyi bwo muri Gereza ya Makala Abaminisitiri babiri basabiwe gufungwa

Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabiye Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere, Jacquemain Shabani, basabiwe gufungwa nyuma y’aho imfungwa 129 ziciwe muri Gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa.

Izi mfungwa zishwe mu rukerera rwa tariki ya 2 Nzeri 2024 ubwo zimwe muri zo zageragezaga gutoroka. Minisitiri Shabani yasobanuye ko mu bapfuye harimo 24 barashwe n’abacungagereza kandi ko hari abandi 59 bakomeretse.

Iyi miryango, NSCC (Nouvelle Sociéte Civile Congolaise) na RDDH-LC (Réseau des Défenseurs des Droits Humains et Lutte Contre la Corruption), ibona aba baminisitiri babiri bakwiye gufungwa nk’abafite mu nshingano imfungwa n’abashinzwe umutekano barinda gereza ya Makala.

Yasabye kandi ko umuyobozi wa Gereza ya Makala, abashinzwe ubutasi bwa gisivili n’ubwa gisirikare ko na bo batabwa muri yombi, igaragaza ko bashobora kuba bafite uruhare muri ubu bwicanyi.

Iyi miryango ibona ko hakwiye gukorwa iperereza ryigenga, rizafasha mu kwerekana ukuri ku bwicanyi bwakorewe muri gereza ya Makala, ababugizemo uruhare bose bakagezwa mu butabera.

Nk’uko byemejwe na Minisitiri Shabani, iyi miryango yashimangiye ko uretse abapfuye ndetse n’abakomeretse, hari abagore basambanyijwe ku ngufu ubwo imfungwa zageragezaga gutoroka iyi gereza.

Umuryango ACAJ (Association Congolaise pour l’Accès a la Justice) uharanira kugeza ubutabera kuri bose, ubona ko kugira ngo ibizava muri iri perereza byizerwa, Leta ya RDC ikwiye gukorana n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’indi miryango yigenga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *