wex24news

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abarimo Ruto wa Kenya

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame uri i Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bw’Afurika n’u Bushinwa, (FOCAC), yagiranye ibiganiro na Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan n’uwa wa kenya William Ruto.

Image

Ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi usanzwe utanga umusaruro.

Ejo ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024  ni bwo Perezida Kagame yageze mu Bushinwa aho yitabiriye inama ya FOCAC itangira uri uyu wa Gatatu, bikaba biteganyijwe ko izarangira  ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri.

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika basaga 25, barimo n’aemeje kwitabira aariko bakaba batarahagera cyane ko Inama itangira ku mugoroba.

Usibye Perezida Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, na Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan iyi nama yitabiriwe n’abandi barimo, Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Mahamat Déby wa Chad n’abandi.

Umubano w’u Rwanda na Kenya usanzwe wifashe neza ndetse Perezida Dr William Ruto aherutse mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika wabaye ku wa 11 Kanama 2024.

Ku wa 04 Mata 2024, u Rwanda na Kenya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego 10 zitandukanye, aho Perezida Ruto yashimiwe ko  abaye umuyobozi wa mbere wa Kenya wanditse amateka yo gusinyana n’u Rwanda amasezerano menshi.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda na Kenya ari ibihugu bisangiye byinshi kandi ko umubano wabyo atari uwa vuba aha.

Perezida Ruto kandi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umubano w’u Rwanda na Seychelles nawo usanzwe wifashe neza kuko ubwo  Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, aheruka i  Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida   Paul Kagame, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umbano  watangiye kuva mu 2010 ugenda utera intambwe, aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n’ibindi.

Mu 2018 na bwo, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Uyu mubano wateye indi ntambwe mu 2023 ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriraga uruzinduko muri Seychelles rwanasinyiwemo amaserano y’u bifatanye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’ibijyanye no gukuraho visa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *