wex24news

RIB yavuze ko Yago akorwaho iperereza ku ivangura n’amacakubiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka ‘Yago Pondat’ yahunze akiri gukurikiranwaho ibyaha bijyanye no gukurura ivangura n’amacakubiri.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Yago yari agikorwaho iperereza ku byaha byo gukurura ivangura ndetse na mbere ko yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo gukwirakwiza no  gukangisha gusebya umuntu akoresha amafoto y’ubwambure bwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr Murangira yagize ati: “Ubu  rero iperereza ryari rigikorwa kuri biriya ashobora kuba akekwaho bijyanye n’ibyaha byo gukurura ivangura n’amacakubiri.”

Dr Murangira yihanangirije abantu bakwirakwiza amafuti yavuzwe na Yago, Djihadi, n’uwiyise Goodfather ku rubuga rwa ‘X’, kuko ngo no gukwirakwiza biri mu bigize icyaha.

Ati: “Turabihanangiriza gukwirakwiza, (repost) amafuti Yago yavuze amafuti kanaka yavuze ari Godfather ari Djihad, ibyo bya ripositinga (repost) ni icyaha ukwacyo.

Kuba umuntu yabishyize ahagaragara ni icyaha kimwe no  kuba wamufashije kubikwirakwiza ni ikindi cyaha rero ndabagira inama umuntu wese uziko yakwirakwije amafuti yavuzwe na Yago amafoto y’urukozasoni, ndabasaba ko mubisiba.”

Yago yavuze ko yahungiye muri Uganda kubera agatsiko k’abashakaga kumugirira nabi bamufitiye ishyari barimo abo bahuje umwuga w’itangazamakuru, ariko adahunze Igihugu ko igihe cyose nikimuhamagara azitaba.

Mbere y’uko agenda yabanje gushyira hanze imwe muri videwo z’urukozasoni y’umunyamakuru witwa Djihad, ndetse aza gutangaza ko azagaruka mu gihugu ari uko bamwe bamusabye imbabazi.

Mu kiganiro aherutse kunyuza ku muyoboro we wa You Tube wa Yago TV Show, yavuze urutonde rw’abakwiye kumusaba imbabazi ndetse bamwe yavuze ko yabafishije ariko bakaba indashima.

Abo avuga bakwiye kumusaba imbabazi barimo umubyinnyi Titi Brown, Murungi Sabin, Djihad, Dj Briane, Irene Murindahabi, n’abandi avuga ko bamaze imyaka ine bamutoteza bityo ko bakwiye kumusaba imbabazi.

Abakunzi ba Yago biyise ‘Big Energy’ bamaze iminsi barikoroza ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bamushyigikiye ndetse ko abamugambaniye bose bakwiye guca bugufi bakamusaba imbabazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *