wex24news

Sosiyete ya Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo muri Eritrea

Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya Ethiopia Ethiopian Airlines, yahagaritse ingendo zayo zerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Eritrea kuko ngo imikorere yaho itoroshye.

Image

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bayatangaje ko Eritrea na yo yari yaratangaje mu mpera z’ukwezi gushize ko izahagarika ingendo zose za Ethiopian Airlines.

Abadipolomate batanu babwiye Reuters ko ihagarikwa ry’ingendo byaba ari ikimenyetso simusiga   cyerekana ko umubano hagati y’ibi bihugu umeze nabi cyane ndetse ko hari ibyago ko amakimbirane ashobora kwiyongera.

Umubano w’ibi bihugu watangiye kuzamo agatotsi mu 1998, ubwo byamaraga imyaka ibiri mu ntambara yatewe umupaka ubahuza batavugagaho rumwe.

Eritrea kandi yaje gufasha Ethiopia mu ntambara yatangiye mu Gushyingo 2020 yo kurwanya inyeshyamba za Tigray ariko umubano wongera kuzamo igitotsi nyuma y’uko Eritrea ihejwe mu biganiro by’amahoro byasoje ayo makimbirane ndetse na zimwe mu ngabo zayo zifatirwa ku rugamba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *