wex24news

abasore bakekwaho kwambura abantu bafashwe

Abantu 12 biganjemo urubyiruko bakekwaho kwitwikira ijoro bakambura abaturage ibyabo batawe muri yombi mu mukwabo wakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Inzego z’ibanze mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga. 

Uyu mukwabo wakozwe mu ijiro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, muri iki gice cy’Umujyi wa Muhanga nyuma y’igihe gishize abaturage bataka gucucurwa telefoni, amafaranga, mudasobwa n’ibindi by’agaciro n’insoresore zibaregera mu nzira zo muri uyu Mujyi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Claude, yemereye Imvaho Nshya ko ifatwa ry’abakekwaho ubujura rishingiye ku kurushaho kwimakaza umutekano w’abaturage b’Umujyi wa Muhanga, ibikorwa bikaba bikomeje kugira ngo ibibazo by’umutekano muke mu baturage bihashywe burundu.

Ati: “Ni byo koko mu ijoro ryakeye twakoze umukwabo dufatanyije na Polisi, wo gushakisha abajura bamaze iminsi barazengereje abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Muhanga. 

Kuri ubu rero abo twamaze gufata bagera kuri 12, kandi nababwira ko n’abakiri mu bikorwa by’ubujura bwambura babireka kuko ntago turi buhagarare kubashakisha ndetse n’Inzego z’umutekano ziri maso.”

Nshimiyimana akomeza avuga ko ikibabaje cyane ari uko abari kwishora mu bikorwa by’ubujura abenshi ari urubyiruko, aboneraho guha ubutumwa urubyiruko.

Ati: “Ikibabaje kurushaho ni uko muri aba 12 abenshi muri bo ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25. Ari na yo mpamvu ubutumwa naha urubyiruko bushingiye ku kubasaba kureka kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura, kuko Igihugu cyabashyiriyeho amahirwe menshi yo gukora bagatera imbere nk’aho harimo inguzanyo zigenerwa imishinga y’urubyiruko.”

Abafashwe uko ari 12 barimo babiri b’imyaka 40, umwe w’imyaka 38, undi w’imyaka 35, mu gihe abandi basigaye bari munsi y’imyaka 30, bakaba bamaze kugezwa mu Kigo Ngororamuco cya Muhanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *