wex24news

APR BBC na Patriots BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 66-61, Patriots BBC itsinda Kepler BBC amanota 89- 66, zombi zigera ku mukino wa nyuma mu ya kamarampaka y’Icyiciro cya Mbere cya Basketball.

Iyi mikino yombi yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, muri Petit Stade i Remera witabirwa na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré.

REG BBC na Kepler BBC zagiye muri iyi mikino zisabwa intsinzi kugira ngo zongere iminsi yazo mu irushanwa ariko wari umusozi muremure wo guterera.

APR BBC yatangiye umukino neza Isaiah Miller na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi. 

Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 16 kuri 15 ya REG BBC.

Mu gace ka kabiri, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Isssaih Miler, Shema Horsbone na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.

Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 36 Kuri 26 ya REG BBC 

Mu gace ka Gatatu, REG BBC yagarukananye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Alto Jackson na Thomas Cleveland ndetse ikinyuranyo kiba amanota atatu gusa (48-45).

Ku rundi ruhande APR BBC yakomeje kongera amanota abakinnyi nka Shema Osborn batsinda amanota. 

Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 48 Kuri 45 ya REG BBC 

Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Axel Mpoyo na Issaih Miller.

Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 66-61 yuzuza intsinzi eshatu ziyigeza ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wabanjiririje uyu, Patriots BBC yatsinze Kepler BBC amanota 89-66 yuzuza intsinzi eshatu ziyigeza ku mukino wa nyuma.

Bivuze ko umukino wa nyuma uzahuza APR BBC ifite Igikombe giheruka cya 2023  na Patriots BBC ifite igikombe cya 2020.

Umukino wa mbere uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024, muri BK Arena.

Muri iyi mikino, hazakinwa umwiza muri irindwi (Best of seven) aho ikipe izatanga indi kubona intsinzi enye ariyo izegukana Igikombe cya Shampiyona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *