Ni igitabo cyiswe Uruhimbi, abacyanditse bibanze ku kwigisha abantu guteza indyo gakondo yuzuye kandi ibiyigize bikaba bigaragaza Umuco Nyarwanda.
Igitabo cyanditswe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO) ifatanyije na Rwanda Arts Initiative (RAI) kubufatanye bw’inzobere mu guteka (chefs) z’Abanyarwanda 4.
Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu ijambo ry’ibanze ry’iki gitabo, ashimira abacyanditse akavuga ko agishyigikiye kuko cyigisha kurwanya imirire mibi mu bantu.
Ati: “Njyewe n’undi wese, dutegereje kubona ibisekuruza byacu bitandukanye bigira ibiganiro ku murage wacu, indangagaciro zacu, ibiryo byacu hamwe n’igihe kizaza cyo kwihaza mu biribwa. Ni ukuri twizere ko igitabo ku buryo bwo guteka neza kitazabera ububiko bw’umurage gusa, ahubwo ko ari igipimo cy’ubuzima bwiza n’imirire myiza ku Isi yose.”
Icyo gitabo cyamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, i Kigali aharimo kubera Inama Nyafurika yiga ku guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa (AFSForum). Ni inama yatangiye kuva tariki ya 2 ikazageza tariki ya 6 Nzeri 2024.
Umuyobozi Ushinzwe kubungabunga no guteza imbere umuco muri RAI Kabano Sophie, yavuze ko kwandika icyo gitabo byari bigamije gushishikariza abantu kurya neza no guteka ibiryo biboneka muri Afurika by’umwihariko guteka indyo gakondo yahozeho mu Rwanda.
Yagize ati: “Iki gitabo kigamije guteza imbere uburyo bwo guteka, uko ababyeyi bacu batekaga, uko bigishijwe guteka n’ababyeyi babo, bisobanuye kandi ko mu buryo bwo kugarura imirire mu kurya kwacu kwa buri munsi, tuzamenya guhangana n’imirire mibi, kubera ko tuzarya ibiryo bifite intungamubiri.”
Sophie Kabano, asobanura ko abantu nibamara gusoma icyo gitabo bazatandukana no kurya ibiryo bigira ingaruka ku mubiri.
Ati: “Tuzaba dukize ifiriti, amakaroni […] hari ibintu byahingwaga ubu bitagihingwa, kandi ni ngombwa ko tubigarura kuko ntabwo tuzajya ku bikura ahandi kandi natwe dushoboye kubihinga hano.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Umugabane w’Afurika muri FAO, Abebe Haile-Gabriel, yavuze ko icyo gitabo gikwiye kwigisha Abanyafurika muri rusange kurya neza.
Yagize ati: “Nimureke iki gitabo kitubere urugero rwo kwimakaza umuco wo kurya ibiryo byo muri Afurika, duhange ibishya mu kubiteka dukoresheje ibyo dufite, kandi dusigasire uruhererekane rw’ibiribwa bitunge abaturage bose bo ku Isi.”
Icyo gitabo cyanditswe n’Abanyarwanda bazobere mu byo guteka (chefs) ari bo Iraguha Angelique, Kanyemera Eric, Ninsiima Phiona na Sindayigaya Ramadhan.
Muri icyo gitabo Uruhimbi, berekanye ko bimwe mu biribwa bidakunze kuribwa birimo nk’amasaka, ibikoro n’ibindi bikwiye kwimakazwa mu bashaka kugaragaza umuco w’imirire mu Rwanda, ndetse bakaba bifuza ko byahabwa agaciro byahoranye ku buryo byakurura ba mukerarugendo bakaza gusura u Rwanda baje kureba izo ndyo nziza ku buzima bw’abantu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo bigishe abahinzi ibyo bahinga byagirira akamaro abantu, mu kubona indyo yuzuye no kwihaza mu biribwa.