wex24news

Messi na Cristiano ntibagaragaye ku rutonde rwabahatanira Ballon d’Or ya 2024

Ku nshuro ya mbere kuva mu 2003, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ntibagaragaye ku rutonde rw’abazavamo uwegukana Ballon d’Or nk’umukinnyi mwiza w’uyu mwaka ku Isi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo France Football yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bazatoranywamo uwahize abandi mu 2024.

U Bwongereza bwakinnye umukino wa nyuma wa EURO 2024 bufitemo batandatu ari bo Harry Kane, Jude Bellingham, Phil Foden, Declan Rice, Bukayo Saka na Cole Palmer.

Ni mu gihe Lamine Yamal wujuje imyaka 17 muri Nyakanga, akaba yarafashije Espagne kwegukana iki Gikombe cy’u Burayi, yagaragaye muri abo bakinnyi 30.

Muri abo kandi harimo abakinnyi umunani bakinira Manchester City na Arsenal zasoreje mu myanya ibiri ya mbere muri Premier League.

Ni mu gihe Lionel Messi w’imyaka 37, wegukanye Ballon d’Or umunani, zirimo n’iheruka ya 2023, ndetse na Cristiano Ronaldo w’imyaka 39, watwaye iki gihembo inshuro eshanu, bombi batigeze bagaragara kuri uru rutonde.

Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2003, aba banyabigwi bombi baburiye icya rimwe ku rutonde rw’abakinnyi 30.

Abahabwa iki gihembo batoranywa n’akanama k’abanyamakuru bo muri buri gihugu kiri mu 100 bya mbere ku rutonde rwa FIFA mu bagabo.

Umuhango wo gutanga igihembo cy’uyu mwaka uzaba ku wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira, muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *