wex24news

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yeguye

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Nzeri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Tobias Billstrom, yatangaje mu buryo butunguranye ko azegura muri Guverinoma ya Sweden mu cyumweru gitaha.

Billstrom amaze imyaka igera kuri ibiri kuri iyi mirimo, aho muri icyo gihe igihugu cye, ubusanzwe kitari gifite aho kibogamiye, cyabaye umunyamuryango wa NATO.

Mu butumwa yanditse kuri X, Billstrom yagize ati: “Ni uruvange rw’akababaro n’ishema, uyu munsi namenyesheje Minisitiri w’Intebe ko nzava ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gufungura inteko ishinga amategeko mu cyumweru gitaha.”

Uyu munyapolitiki w’imyaka 50, wabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu Kwakira 2022, yavuze ko azava muri politiki ariko akaba nta cyemezo yafashe ku byo azakora nyuma ya politiki nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle.

Minisitiri yagize ati: “Ku ruhande rwanjye, ubu nzava muri politiki burundu. Ibi bivuze ko mvuye no mu mwanya wanjye mu nteko ishinga amategeko”.

Yongeyeho ko ibyo azakora ubutaha akibitekerezaho. Ati: “Mfite imyaka 50 gusa kandi ntegereje gutanga umusanzu no gukora cyane mu zindi nzego.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *