wex24news

Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we

Umunya-Uganda Rebecca Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, yitabye Imana aguye muri Kenya nyuma yo kumenwaho peteroli akanatwikwa n’umusore wigeze kuba umukunzi we Dickson Ndiema. 

Ku Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024 ni bwo Rebecca Cheptegei yatwitswe n’umusore wigeze kuba umukunzi we amumennyeho peteroli nyuma ku musanga iwe mu rugo mu gace ka Trans Nzoia County, muri Kenya. 

 Nyuma y’aho yajyanywe mu Bitaro Bikuru byigishirizwamo bya Moi (Moi Teaching and Referral Hospital) kwitabwaho kuko umubiri we wari wahiye ku kigero cya 80%.

Umuyobozi w’Ibitaro Dr Owen Menach, yatangaje ko Cheptegei yitabye imana ku mugoroba wo ku wa Gatatu nyuma y’aho ingingo zose zinaniwe gukora.

Cheptegei wari ufite w’imyaka 33, ari mu bakinnyi bahagarariye Uganda mu Mikino Olempike iheruka kubera i Paris aho yabaye uwa 44 muri Marathon.

Rebecca Cheptegei yegukanye kandi umudali wa zahabu muri Marathon mpuzamahanga ya World Mountain Running Championships yakiniwe Thailand mu 2022. 

Ubugizi bwa nabi bwibasira abasiganwa ku maguru bumaze gufata indi ntera muri Kenya aho benshi muri bo bahasiga ubuzima.

Muri Mata 2022, Damaris Mutua na we wasiganwaga ku maguru, yasanzwe mu nzu yahotowe, hari umusego mu maso ye mu gace ka Iten.

Mu 2021 kandi Agnes Tirop wasiganwaga intera ndende, yishwe atewe ibyuma muri uyu mujyi.

Si abagore gusa kuko n’Umunya-Uganda Benjamin Kiplagat yishwe atewe ibyuma mu Mujyi wa Eldoret mu Ukuboza 2023.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *