wex24news

Abahanzi bakomeye bashyigikiye ubuyobozi bwa Gen. Doumbouya

Abahanzi bakomeye ndetse n’abanyapolitiki batandukanye bo muri Guinea Conakry, bagaragaje ko bashyigikiye General Mamadi Doumbouya, kugira ngo akomeze kuzana impinduka nziza mu gihugu cyabo.

Abahanzi bakomeye ndetse n'abanyapolitiki batandukanye bo muri Guinea Conakry, bagaragaje ko bashyigikiye General Mamadi Doumbouya, kugira ngo akomeze kuzana impinduka nziza mu gihugu cyabo.

Muri Guinea Conakry, hashize imyaka itatu Gen Doumbouya afashe ubutegetsi binyuze muri Coup d’Etat ahiritse Perezida Alpha Condé, nyuma akora ivugurura ry’itegeko nshinga yirukana abanyapolitiki bari babangamiye imiyoborere ye.

Bamwe muri abo bahanzi, barimo Mohamed Seydou Bangoura, bakunze kwita ‘Singleton’ akaba afatwa nk’Umwami w’injyana ya ‘Dancehall’, avuga ko nta na rimwe yari yarigeze yigaragaza mu bya politiki cyangwa se ngo agaragaze ko hari umunyapolitiki ashyigikiye mu buryo bwihariye, ariko ubu yahimbye indirimbo General Doumbouya, kuko amufata nk’umugabo ushoboye kandi ugaragaza ibikorwa.

Description de l'image TAKANA ZION.jpg.

Undi muhanzi ugaragaza ko ashyigikiye cyane ubuyobozi bwa General Doumbouya, ndetse akaba yazamutora no mu matora ya Perezida wa Repubulika bivugwa ko ateganyijwe mu 2025 mu gihe yaramuka yiyamamaje, ni Takana Zion, azwi cyane mu njyana ya Reggae muri Guinea, akaba asanzwe aririmba indirimbo za gisikare, ubundi akaririmba yamagana ibikorwa by’ihohotera, yatangaje ko afata Gen. Mamadi Doumbouya nk’umuntu w’Intwari washoboye gukuraho ubutegetsi bwari bwaramunzwe na ruswa.

Hamwe n’indirimbo zabo no kugaragaza ko bashyigikiye Gen. Doumbouya, Singleton na Takana Zion bemeza ko bashyigikiye ahanini ibikorwa bye. Singleton agira ati, “Simvuga ko nshyigikiye Mamadi Doumbouya nk’umuntu gusa, ahubwo nshyigikiye ibikorwa bye nka Perezida”.

Zakana Zion we agira ati, ”Ni byiza ko tumugira inama yo kugerageza kutazigera akora ibinyuranyije n’ibiri mu nyungu za rubanda”.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko Singleton na Takana Zion bakoze igitaramo ku wa Kane tariki 5 Nzeri 2024, mu kugitegura bakoresheje ibyapa biberekana bombi bazengurutse Gen. Mamadi Doumbouya, aho byari ubuntu mu rwego rwo kureba urugero bakunzweho aho muri Guinea Conakry.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *