wex24news

Cristiano Ronaldo yashyizeho agahigo gashya 

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ko kuzuza ibitego 900 mu mikino yose yakinnye, aba umukinnyi wa mbere ubikoze.

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere wujuje ibitego 900 mu rugendo rwo gukina umupira w’amaguru ubwo Portugal yakinaga na Croatia. 

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 5 Nzeri 2024, ni bwo Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya 900. Ibi yabikoze mu mikino ya UEFA Nations League aho Portugal yakinaga na Croatia. 

Ronaldo w’imyaka 39 y’amavuko, igitego cya 900 yagitsinze mu mukino wahuzaga Portugal na Croatia ugeze ku munota wa 34, agitsinda ku mupira yahawe na Nuno Mendez ukinira Paris Saint-Germain. 

Igitego cya 900 Cristiano Ronaldo yatsinze mu mateka ye, cyabaye icya 131 yatsindiye ikipe y’igihugu ya Portugal mu myaka igera kuri 20 amaze ayikinira. 

Umukino Cristiano Ronaldo yakoreyemo aya mateka, myugariro ukinira Manchester United, Diogo Dalot niwe wabanje gutsindira Portugal igitego cya mbere, ku munota wa karindwi, ku mupira yahawe na Bruno Fernandez.

Umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Portugal kuri kimwe cya Croatia, gusa igitego cya Croatia na cyo cyabonetse ku munota wa 41 Diogo Dalot acyitsinze. 

Ibitego 900 Cristiano Ronaldo yujuje, yabitsinze mu makipe yagiye anyuramo nka Sporting club de Lisbon, Manchester United, Al-Nassir, Real Madrid, Juventus no mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Mu makipe Ronaldo yagiye akinira, ibitego yatsinze byagize uruhare mu kwegukana ibikombe bitandukanye nka English Premier League, UEFA Champions League, FA Cup, Laliga Santander, Euro n’ibindi.

Cristiano Ronaldo wamaze kuzuza ibitego 900 aherutse gutangaza ko afite intego yo kuzuzuza ibitego 1000 mu rugendo rwo gukina umupira w’amaguru. Kugeza ubu Ronaldo arabura ibitego 100 ngeo agere ku ntego yihaye. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *