Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano ziturutse mu bihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, bateraniye i Kigali mu nama igaruka ku byagezweho mu bufatanye mu bya gisirikare ndetse no gusesengura imishinga ingabo z’ibyo bihugu zihuriyeho.
Muri iyo nama y’iminsi ibiri, haragarukwa ku Butwererane mu bya Gusirikare by’umwihariko mu birebana n’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe hagati y’ibihugu uko ari bitatu.
Ayo masezerano akubiyemo inzego z’ubutwererane mu gukumira amakimbirane, guhangana na yo no kuyahosha, gukumira Jenoside, kurwanya iterabwoba, ubujura n’ubumamyi, ibikorwa bishyigikira amahoro, guhangana n’ibiza, guhangana n’intambara no kugenzura uko intwaro nto zitemewe zangizwa.
Ayo masezerano kandi akubiyemo ibijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gukusanya no guhanahana amakuru y’ubutasi ku bibazo by’umutekano bihari n’ibigenda bivuka.
Mu izina rya Minisitiri w’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri Brig. Gen. Celestin Kanyamahanga, yagarutse ku kamaro k’inama iteraniye i Kigali itanga umwanya wo gusesengura ingorane n’intsinzi zagezweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu bihe byashize.
Yakomeje asaba abyitabiriye iyo nama kurushaho gukora ibiganiro bibyaza umusaruro w’ubunararibonye n’ubumenyi bw’ibihugu mu guhangana n’imbogamizi z’umutekano ndetse no kongera ubufatanye butanga umusaruro mu bihugu byo muri uwo Muhora.
Abiyabiriye Inama yuga ku Mishinga yo guhuza Umuhora wa Ruguru (NCIP) bashimangiye ko hakenewe gukomeza ubutwererane mu nzego za gisirikare n’umutekano, by’umwihariko mu mahugurwa ya gisirikare, imyitozo n’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho, guhanahana amakuru y’ubutasi, ubushakashatsi no guteza imbere inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.
Amasezerano y’ubufatanye mu kwimakaza amahoro yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ingabo n’ab’Umutekano b’u Rwanda, Kenya na Uganda muri Mutarama 2014.
Mu myaka 10 ishize, hatewe intambwe ishimishije mu guharanira amahoro arambye mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru.