wex24news

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umusanzu zigira mu kurinda amahoro n’umutekano

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali y’ishimwe kubera umusanzu uhamye zigira mu bikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano.

Ingabo z'u Rwanda zashimiwe umusanzu zigira mu kurinda amahoro n'uumutekano

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024, ibirori bikaba byabereye i Durupi ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-3 mu gace gaherereye mu Ntara ya Ekwatoriyale yo hagati (Central Equatorial State).

Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w'Ingabo ziri mu butumwa bwa UNMISS atambuka mu Ngabo z'u Rwanda

Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ikinyabupfura, ubunyamwuga ndetse n’ubwitange bagaragaza mu nshingano bashinzwe.

Yakomeje abashimira kandi uruhare bagira mu guharanira umutekano muri Sudani y’Epfo, by’umwihariko mu Mujyi wa Juba ndetse no mu bindi bice by’Igihugu.

Uyu muyobozi yagarutse kandi ku bushake n’umuhate by’u Rwanda muri rusange bigamije gushimangira no kubungabunga amahoro nk’imwe mu intego z’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Uyu muhango abawitabiriye basusurukijwe mu mbyino gakondo

Brig Gen William Ryarasa, uhagarariye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo, akaba kandi anahagarariye u Rwanda muri iki gihugu yagaragaje ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa, ari ukubungabunga amahoro n’umutekano mu bikorwa byo gucungira umutekano abaturage bashinzwe kurinda, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurinda abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye.

Lt Gen Mohan Subramanian, yashimye ubunyamwuga buranga Ingabo z'u Rwanda mu nshingano zishinzwe

Si ibyo gusa kandi kuko Ingabo z’u Rwanda, zikora ibindi bikorwa bitandukanye bigamije iterambere by’abaturage ba Sudani y’Epfo bashinzwe kurinda, bikaba byiganjemo iby’Ubuvuzi, uburezi, gukwirakwiza ibikoresho by’ishuri, kubaka ibikorwa remezo, gutera ibiti mu gihe cyagenewe Umuganda n’ibindi.

Uyu muhango abawitabiriye basusurukijwe mu mbyino gakondo, imyiyereko ya Gisirikare n’ibindi.

Col John Tyson Sesonga, ushinzwe iyi Rwanbatt-3, yagaragaje ko imidai izi ngabo zambitswe ari igikorwa cy’indashyikirwa kuko gituma abasirikare barushaho kunoza no guharanira gukora kinyamwuga mu gihe buzuza inshingano zabo baba batumwemo n’Igihugu.

Col John Tyson sesonga, yashimiye kandi ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe kubungabunga amahoro (UNMISS), ubufasha bagenera izi Ngabo mu kubashyigikira, ashimira ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo ndetse n’inshuti mu ruhare bagira kugira ngo izi Ngabo zibashe kuzuza inshingano ziba zahawe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *