wex24news

Lady Gaga yatagaje ko nyina ari we wamuhuje n’umukunzi we

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Lady Gaga, yatangaje ko nyina ari we wamuhuje n’umukunzi we Michael Polansky.

Lady Gaga and Boyfriend Michael Polansky Have Date Night Following Split Speculation

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Vogue, aho yavugiye ko nyina yamumenyesheje ko yamushakiye umugabo nyuma yo guhura na Michael Polansky w’imyaka 46.

Gaga avuga ko yatunguwe no kuba umugabo umukwiye yaramuhawe na nyina.

Yagize ati: “Sinigeze ntekereza ko nzabana n’umugabo nashakiwe na mama, byarantunguye cyane kuba mama yambonera umuntu ukwiye cyane.”

Yungamo ati: “Mama yahuye na we arambwira ngo ndatekereza ko nahuye n’umugabo wawe, mubwira ko njye ntiteguye kuba nabonana n’uwo muntu, gusa aho nabyemereye nasanze ari we nari ntegereje.”

Lady Gaga yemeje ko yasezeranye na Polansky, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutangiza imikino Olempike yabereye i Paris muri Nyakanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *