Umuyobozi wa Telegram ari na we wayishinze, Pavel Durov, yanenze Leta y’u Bufaransa yamufungiye ibyaha byakozwe n’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga.
Durov yatawe muri yombi tariki ya 24 Kanama 2024 ubwo yari avuye muri Azerbaijan. Mu byaha akurikiranyweho harimo ubufatanyacyaha mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’abana, mu gucuruza ibiyobyabwenge no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.
Yafunguwe by’agateganyo tariki ya 29 Kanama 2024 hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko rwa Paris, nyuma yo gutanga ingwate y’amayero miliyoni 5,5 (miliyari 7,3 Frw).
Uyu munyemari afungishijwe ijisho mu Bufaransa kuko ntiyemerewe kurenga imbibi z’iki gihugu. Yasabwe kujya agera kuri Sitasiyo ya Polisi kabiri mu cyumweru kugira ngo bigaragare ko atatorotse.
Mu butumwa bwa mbere Durov yashyize ku rubuga Telegram kuva afunguwe, kuri uyu wa 5 Nzeri yatangaje ko niba Leta y’u Bufaransa itishimiye internet, yakabaye ari yo ikurikirana.
Ati “Niba igihugu kitishimiye serivisi ya internet, cyakabaye gitangira kuyikurikirana mu butabera. Kwifashisha amategeko ya mbere y’umwaduko wa telefone zigezweho mu gushinja Umuyobozi Mukuru ibyaha abandi bakoreye ku rubuga ayobora ni icyemezo cyo kwibeshya.”
Durov yatangaje ko kubaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bigoye, asobanura ko mu gihe ibihugu nk’u Bufaransa bifunga ababikora, bashobora gucika intege.
Yagize ati “Kubaka ikoranabuhanga birakomeye. Nta muntu uhanga udushya ushobora kongera kubaka ibikoresho bishya mu gihe azi ko azabazwa imikorere mibi y’ababikoresha.”
Durov yasobanuye ko ubwo Polisi yamufungaga, yamubwiye ko azira kuba nta gisubizo Telegram yayihaye ubwo yakoraga iperereza kuri ibi byaha. Ibi yabihakanye, asobanura ko iki kigo gifite ugihagarariye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wagombaga gusubiza abagenzacyaha, iyo bamubaza.