wex24news

Perezida Kagame yeretse Isi uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo rugatera imbere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yeretse amahanga ko kwishakamo ibisubizo kw’Abanyarwanda ari byo byatumye bikura mu bibazo bari basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo kandi babashije kubigeraho kubera ko bashyiriweho inzego zihamye ndetse na Politiki yimakaza ubumwe no guha ijambo abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024, mu Nama y’Ubufatanye bw’u Bushinwa n’Umugabane w’Afurika mu iterambere (FOCAC).

Umukuru w’Igihugu yeretse Isi uko u Rwanda rwakuye amasomo mu bibazo rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko rugahitamo kubyikuramo ubwarwo.

Yavuze ko buri gihugu uko cyaba kingana kose gifite uburyo bwo kwikemurira ibibazo hashingiwe ku mateka yacyo.

Yagize ati: “Nyuma y’amateka ashaririye Igihugu cyacu cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda basubije amaso inyuma bahitamo kwiyubakira Igihugu mu buryo bw’imibereho myiza na politiki, maze twishakamo ibisubizo mu gukemura ibibazo byari bihari.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byashobotse kubera ko hashyizweho politiki yimakaza ubumwe n’iterambere byose bishyigikiwe n’inzego z’imiyoberere zikomeye.

Image

Yavuze ko kandi u Rwanda kugira ngo rukomeze gutera imbere rwashyize imbaraga mu rwego rw’ubukerarugendo, bushingiye ku ikoranabuhanga no guteza imbere inganda kandi hashyirwaho uburyo bworohereza ishoramari. 

Ati: “Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byahaye imbaraga ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, biteza imbere urwego rwa serivisi, ndetse n’abaturage biyongera ku bwinshi mu kugira uruhare mu bibakorerwa”.

Perezida Kagame yashimangiye ko kandi kugira ngo ibyo u Rwanda rubigereho rwakoranye n’ibindi bihugu by’inshuti by’umwihariko igihugu cy’u Bushinwa ndetse n’ibindi byinshi byo ku mugabane w’Afurika.

Ati: “Twishimiye ubwo bufatanye mu iterambere ryihuse, bushingiye ku gusangira umutungo kamere dufite, amasoko ndetse n’ubumenyi.”

Perezida Kagame yabwiye ibitabiriye iyo nama ko yizeye ko mu gihe ubufatanye bw’u Bushinwa n’Afurika bukomeje, ibibazo byugarije Isi muri iki gihe bizavugutirwa umuti.

 Ashimangira ko kuva u Bushinwa n’Umugabane w’Afurika batangiye imikoranire ihamye byafashije mu iterambere ry’ubucuruzi, iry’inganda n’iry’imikoreranire y’abaturage ubwabo.

Perezida Kagame yashimiye Perezida w’u Bushinwa XI Jiping ukomeje gusigasira umubono w’igihugu cye n’u Bushinwa, kandi u Bushinwa bukaba ari igihugu gifite ubukungu bwihagazeho ku Isi kandi butajegajega.

Perezida Kagame yanashimiye cyane Abashinwa kuko bamaze imyaka 75 bashinze Repubulika ya Rubanda rw’u Bushinwa, agaragaza ko muri iyo myaka yose u Bushinwa butahwemye kwihuta mu iterambere imbere mu gihugu kandi bugateza imbere n’ubukungu bw’Isi muri rusange.

Ati: “Kugira Guverinoma nziza, igomba gushingira ku ndangagaciro z’abaturage n’ibyo abaturage  bifuza kugeraho, ntabwo ibyo bishobora guturuka hanze y’Igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Iterambere ry’u Bushinwa ryerekanye amasomo menshi, yo gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko igihugu cy’u Bushinwa mu iterambere ryacyo cyarisangiye n’abandi kandi mu bwubahane n’ubwuzuzanye.

Ati: “Ubwo bufatanye bwanakomereje hagati y’Afurika n’u Bushinwa mu kubaka ibikorwa remezo bigezweho, guteza siyansi yo guhanga ibishya, ndetse no kubungabunga umutekano n’amahoro kuri uyu mugabane”.

Yavuze ko ubwo bufatanye mu buryo bweruye bwatangiye mu mwaka wa 2013, kandi bwatumye habaho iterambere ku Isi.

Ati: “Ntabwo byagateje imbere u Bushinwa gusa ahubwo ni Isi yose harimo n’u Rwanda”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *