wex24news

Putin yatangaje ko ashyigikiye Kamala Harris 

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ahitamo Kamala Harris nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika utaha, aho kuba Donald Trump. White House yavuze ko agomba “guhagarika kuvuga ibya politiki yo muri Amerika.”

Kuri uyu wa Kane ushize, nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yifuza kubona umudemokarate Kamala Harris atsinda amatora y’umukuru w’igihugu cya Amerika aho kuba umukandida w’Abarepubulikani, Donald Trump.

Deutsche Welle ivuga Putin yasaga nk’ushaka gusebanya mu matora yo mu Gushyingo nk’uko Trump abigenza, kandi bigaragara ko agamije kubiba urujijo.

Putin amwenyura yabwiye igiterane cyabereye i St. Petersburg, ati: “Bwa mbere, [Perezida wa Amerika, Joe] Biden, yasabye abamushyigikiye bose gushyigikira Madamu Harris. Hano, natwe tugiye kubikora, tugiye kumushyigikira.”

Putin yakomeje aseka agira ati: “Trump yafatiye ibihano byinshi u Burusiya kurusha ibyo undi muperezida wese yafashe mbere kandi niba Harris ameze neza wenda azirinda ibihano nk’ibyo.”

Ibi Putin yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Amerika ishinje Moscou kwivanga mu matora, itangiza ibirego by’inshinjabyaha ku banditsi babiri ba Russia Today.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *