wex24news

Rich Homie Quan yitabye Imana

Umuraperi w’Umunyamerika Born Dequantes Lamar wamamaye nka Rich Homie Quan cyangwa se RHQ, yitabye Imana ku myaka 34.

TMZ yatangaje ko yahawe amakuru yemeza ko uyu musore wakomokaga muri Atlanta yapfuye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Umuryango w’uyu muhanzi wabwiye iki kinyamakuru ko washenguwe bikomeye n’urupfu rwe rwatunguranye.

Ntabwo icyateye urupfu rwe kiramenyekana gusa mugenzi we Boosie Badazz, yanditse kuri X ko ashobora kuba yishwe no gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero.

Size abana babiri barimo uwitwa Royal Lamar ndetse na Devin D. Lamar.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *