wex24news

U Bushinwa bushyigikiye u Rwanda mu kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda

Inama y’Ihuriro ku Butwererane bw’Afurika n’u Bushinwa (FOCAC 2024) yatanze umusaruro ufatika mu kurushaho gushimangira ubutwererane bw’Ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda, aho u Bushinwa bwiyemeje gushora miliyari 50 z’amadolari y’Amerika ziyingera ku nkunga ya gisirikare. 

Image

Ku birebana n’umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda, ibihugu byombi byasohoye itangazo ryemeza gahunda mpuzamahanga eshatu, ndetse byiyemeza kurushaho kwimakaza umubano wabyo ukagera ku bufatanye bwumvikanyweho kandi butanga umusaruro. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yavuze ko muri iryo tangazo u Bushinwa bwongeye gushimangira ko bushyigikiye u Rwanda mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Nanone kandi ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwimakaza ubufatanye mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n’imvugo zibiba urwango n’amacakubiri y’ubwoko bwose. 

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “By’umwihariko u Rwanda rwongeye gushimangira ko rwubahiriza ihame ry’u Bushinwa bwunze ubumwe kandi rushyigikiye imbaraga zose Guverinoma y’u Bushinwa ishyira mu guharanira guhuza Igihugu.“

Nanone kandi ibihugu byombi byiyemeje kongera iterambere ryo ku rwego rwo hejuru binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye, by’umwihariko mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ishoramari. 

Ibyo bikubiye muri Gahunda yagutse y’imyaka itatu (2025-2027) yuswe Beijing Plan of Action. 

Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma b’Afurika n’u Bushinwa yabereye i Beijing guhera ku ya 4-6 Nzeri 2024, ikaba yarakozwe ku bufatanye bw’Afurika n’u Bushinwa. 

Ibihugu 53 by’Afurika n’u Rwanda rurimo, byashyigikiye 100% gahunda mpuzamahanga eshatu ari zo Gahunda Mpuzamahanga y’Iterambere (GDI), Gahunda Mpuzamahanga y’Umutekano (GSI) na Gahunda Mpuzamahanga Mpinduramatwara (GCI). 

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, yatangaje ibikorwa 10 by’ubufatanye 10 bugamije guteza imbere ibihugu by’Afurika no kurushaho kwimakaza umubano w’igihugu cye n’Afurika no kuyobora ubutwererane bw’ibihugu by’Amajyepfo y’Isi. 

Ibyo bikorwa birimo guhererekanya ubunararibonye mu iterambere, uburumbuke mu bucuruzi, ubutwererane mu ruhererekane rw’inganda, ubutwererane mu iterambere, uhuhinzi n’imibereho myiza, guhererekanya ubunararibonye hagati y’abaturage, kurengera ibidukikije n’ubufatanye mu guharanira umutekano. 

Muri miliyari 50 z’amadolari y’Amerika u Bushinwa bugiye gushora muri Afurika, harimo miliyari 29 zizatangwa nk’inguzanyo, miliyari 11 zizatangwa nk’inkunga z’uburyo bunyuranye ndetse na miliyari 10 z’amadolari zizakoreshwa mu ishoramari n’ibigo byo mu Bushinwa. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *