wex24news

Umugore wafatiwe mu bucuruzi bw’ibitemewe yashatse guha Abapolisi ruswa 

Umugore wafatiwe mu bucuruzi bw’ibitemewe burimo amasashe na kanyanda yakoreraga mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, yashatse guha Abapolisi ruswa y’ibihumbi 101 Frw ngo bamukingire ikibaba, bahita bamuta muri yombi.

Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha

Uyu mugore yafatiwe mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Rwempasha mu gitondo saa mbiri, aho yasanganywe amasashe ibihumbi 160 yari yinjirijwe mu Gihugu n’abasore babiri ndetse na Litiro 15 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gufatwa abo basore, uriya mugore afatwa nyuma, agerageza gutanga ruswa ngo abagomborane n’ibyo bafatanywe.

Yagize ati “Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bazwi ku izina ry’Abafutuzi banyura muri kariya gace bazanye ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda babikuye mu Gihugu cya Uganda, niko kujya kuhategera, hafatirwa babiri bari bafite amasashe ibihumbi 160.”

Yongeyeho ati Bakimara gufatwa bavuze ko ayo masashe bayatumwe n’uriya mugore kandi ko basanzwe bayamuzanira. Bahise bajya iwe bahasatse niko kumusangana litiro 15 za kanyanga,  ari nabwo yashatse guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101Frw ngo bamureke banarekure abo basore.”

Yiyemereye ko ayo masashe ari aye, bari basanzwe bayamuzanira akajya kuyagurisha mu Karere ka Kirehe.

SP Twizeyimana yasabye abakishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Gihugu, kubicikaho kuko amayeri n’inzira zose bakoresha mu kubyinjiza byamaze gutahurwa.

Yongeye kwibutsa uwo ari we wese mu gihe afatiwe mu makosa runaka, ko adakwiye guhirahira aha ruswa Abapolisi kuko aba yiyongerera ibyaha n’ubukana bw’ibihano.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo bakorerwe dosiye ku byaha bakurikiranyweho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *