wex24news

Umukino w’u Rwanda na Nigeria uzagurishwaho itike ya miliyoni 1 frw

Umukino u Rwanda ruzakiramo Nigeria ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 itike ya make n’amafaranga ibihumbi 2000, iya menshi ikaba miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

Image

Kuri uyu wa kane tariki 5 Nzeri 2024 nibwo ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bigabanyije mu byiciro bitanu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, hasi no hejuru ari 2000 Frw.

VIP ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, Business Suite ni 50 Frw, mu gihe ‘Sky Box’ ari miyiloni 1 Frw.

Sky Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *