wex24news

Umuramyi Jado Sinza n’umukunzi we basezeranye mu mategeko

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu wamamaye nka Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2024.

Jado Sinza na Esther Umulisa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi bari bagaragiwe n’abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa, Neema Marie Jeanne, mukuru wa Esther Umulisa n’abandi batandukanye b’inshuti zabo za hafi.

Batangiye urugendo rwo kurushinga muri Kamena uyu mwaka nyuma y’aho bamaze igihe bakundana, cyane ko amakuru avuga batangiye gukundana mu 2017, kandi Jado Sinza yamaze kwambika impeta y’urukundo Esther Umulisa bemeranya kubana akaramata.

Ku wa 2 Kamena 2024 baherukaga kwerekanwa mu rusengero muri ADEPR Kumukenke, biteganyijwe ko ku wa 21 Nzeri 2024, aba bombi bazasezerana imbere y’Imana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *