wex24news

Umusizi Murekatete agiye gushyira ahagaragara Alubum

Nyuma y’igihe kirenga umwaka umusizi Murekatete adashyira ahagaragara ibisigo, yahishuye ko ataretse ubusizi ahubwo yari ahugiye muri byinshi bifitanye isano nabwo, agamije gutegure ibisigo byinshi akaba ateganya gushyira ahagaragara umuzingo (Album) we.

Kumara igihe kinini nta gisigo ashyira ahagaragara byatumye benshi mu bamukurikira n’abakunzi b’ubusizi bwe batekereza ko yaba yarabuhagaritse akigira mu yindi mirimo, kuko igisigo yaherukaga gushyira ahagaragara ari ‘Urweze’ yafatanyije na Nzayisenga Sophie cyagiye ahagaragara muri Nyakanga 2023.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho nshya, Murekatete yamaze impungenge abakunzi b’ibihangano bye, avuga ko atigeze areka ubusizi ahubwo ko hari byinshi yari arimo kubategurira.

Yagize ati: “Umusizi Murekatete yari ahugiye muri byinshi kandi byiza, nafashe umwanya uhagije kugira ngo ntegure ibisigo byanjye bihagije, mbitegure mu buryo bw’inyandiko, ubw’amajwi ndetse n’amashusho, kandi ntegure byinshi bihagije ku buryo abakunda inganzo yanjye y’ubusizi bazayibona uko bayifuza.”

Akomeza agira ati: “Umunyarwanda yabivuze neza ngo iyo ushaka gusimbuka ahantu harehare ubanza gusubira inyuma gato kugira ngo usimbuke neza, nanjye rero nagize igihe gihagije ndategura menya ibyo abafana banjye bakunda, ibyo banyifuzaho, numva ukuntu bakunda injyana yanjye, uko bayinyotewe, hanyuma nanjye ndavuga nti reka noneho nicare ntagure ibisigo byinshi bihagije, ku buryo nta mwanya munini wazajya uba hagati y’igisigo n’ikindi.”

Aha ni naho ahera avuga ko mu bihe bya vuba ateganya gushyira ahagaragara umuzingo we.

Ati: “Ibyo kuvuga ni byinshi, ndimo gutegura umuzingo (Album), ndetse kugira ngo babyizere neza ko niyo Album iri bugufi cyane, ubu hari igisigo gishya cyageze ku mbuga zose zicururizwaho umuziki cyitwa Amakiriro, abazikoresha bacyumva kibimburira (gitangiriye) ibindi byose.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *