Abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) rwo mu Mujyi wa Kigali, ejo ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri, bitabiriye amahugurwa agamije kubaha ubumenyi bwo kuzafasha abakoresha umuhanda kugira imyitwarire isigasira umutekano wawo mu gihe bawukoresha.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe, yabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village mu Karere ka Nyarugenge, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta (RCSP) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), yitabiriwe n’abagera ku 1,430.
Bahuguwe akamaro k’ubufatanye mu gukumira impanuka, indangagaciro n’imyitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rw’abakorerabushake mu gihe bari mu kazi, ubumenyi mu itumanaho n’uburyo bwo kuganira n’abaturage n’inshingano z’abakorerabushake, indangagaciro na Kirazira.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange CP George Rumanzi yavuze ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro gakomeye ubufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha.
Ati: “Uyu munsi by’umwihariko turabashimira kuba mwafashe umwanya wanyu mukitabira aya mahugurwa azabafasha gutanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu, abandi bagakomereka kandi umubare wanyu ni ingenzi kuko Polisi itabera hose icyarimwe.”
Akomeza agira ati: “Polisi y’u Rwanda ibashimira imyaka ishize muri mu bikorwa byo kwitanga birimo n’ibyo mwakoze igihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije igihugu, mugafasha abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yo kuyikumira no kuyirwanya. Uruhare mugira mu gukangurira abanyarwanda gukumira ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage batishoboye, byose turabizirikana.”
CP Rumanzi yabashishikarije kuzakoresha neza ubumenyi bungutse, bigisha abaturarwanda cyane cyane abakiri bato nk’abanyeshuri n’abandi bafite intege nke, gukoresha neza umuhanda, kandi ko hari icyizere cyo kuzabona abantu benshi bafashwa nk’abanyamaguru kwambuka umuhanda ndetse n’abatwara ibinyabiziga mu kurangwa n’ubworoherane.
Kubana Richard; Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake; yavuze ko urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rufite imikorere yihariye n’indangagaciro biruranga kandi bigomba guhora bisigasirwa.
Yagize ati: “Ubukorerabushake bubaho muri rusange kandi bukorwa na benshi, ariko iyo bigeze ku bukorerabushake bw’urubyiruko mu gukumira ibyaha biba ibyihariye. Mwari musanzwe mugira uruhare mu gukumira ibyaha aho mutuye, ariko noneho mugiye gutanga umusanzu no mu mutekano wo mu muhanda. Murasabwa kuzarangwa no gukunda igihugu na disipuline, mugasigasira indangagaciro zisanzwe zibaranga kugira ngo mubashe gutanga umusaruro.
Yabibukije ko bahamagariwe gufasha abakoresha umuhanda ngo babashe kuwukoresha neza, abibutsa ko umuturage ahora ku isonga kandi ko bagomba guhora babiharanira.
Kuri ubu mu Rwanda habarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake barenga miliyoni 1.9, bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu bukangurambaga bujyanye n’umutekano n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ku munsi w’ejo uru rubyiruko ruzatangira kumenyerezwa uburyo bwo gufasha abakoresha umuhanda imikoreshereze y’ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing), mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali, mu gihe kiri imbere amahugurwa nk’aya akazakomereza no mu bindi bice by’igihugu.