wex24news

Umugeni yakubise ishoka umugabo we bapfuye impano

Mu karere ka Gicumbi umugore witwa Bantegeye Yvonne wo mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, yakubise ishoka umugabo we witwa Selemani nyuma y’icyumweru kimwe bakoze ubukwe.

Abaturage bavuga ko kugira ngo uyu mugore akubite umugabo we ishoka byaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereje y’impano bahawe mu bukwe.

Umwe yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ati “  Uwo mugabo basezeranye ku cyumweru , yabajije umugore ku byo bari babahaye mu bukwe , ko turimo akadeni twafashe  mu gutegura ubukwe , ngo nta kuntu twagurisha nk’ibyo badutwerereyemo, tukaba twava mu ideni ?Umugore ati ibintu biraha byose ni ibyange. Birangira amukubise ishoka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankeke, Uwera Jana, yahamije aya makuru avuga ko uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Iki kibazo twarakimenye, uwakubiswe yashyikirijwe kwa muganga,dufite ikizere ko azakira. Naho uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba.”

Uyu wakubiswe ishoka amakuru avuga ko arwariye ku Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *