Umubare w’abahitanywe n’imyuzure, inkangu, imiyaga, ndetse n’ikiraro cyaridutse muri Vietnam, umaze kurenga ku bantu 65 ndetse abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byatangaje ko imyuzure n’inkangu byibasiye Vietnam mu mpera z’icyumweru gishize bituma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ikiraro cya Phong Chau giherereye mu Ntara ya Phu Tho, mu Majyaruguru ya Vietnam, kiriduka kubera umuyaga mwinshi, imodoka 10 zigwa mu mugezi, abantu 13 baburirwa irengero.
Nk’uko VN Express ibitangaza, abantu icyenda bishwe n’inkubi y’umuyaga wo ku wa Gatandatu, abandi 50 bapfa bazize imyuzure n’inkangu.
Ubwo izi modoka zagwaga mu kiraro abantu batatu barokowe bajyanwa mu bitaro, mu gihe abayobozi n’inzego z’ubutabazi bakomeje gushakisha abandi 13 baburiwe irengero.
Ni mu gihe kandi mu ntara ya Cao Bang kuri uyu wa Mbere, imodoka itwara abagenzi yari irimo abantu 20 yibize mu mugezi mu buryo butunguranye ibikorwa by’ubutabazi bikomwa mu nkokora n’inkangu.
Ibi bije bikurikira inkangu y’ejo ku Cyumweru mu Mujyi wa Sa Pa yahitanye abantu batandatu barimo umwana abandi icyenda barakomereka kandi hatangajwe ko muri rusange muri aka gace abantu 21 bapfuye abandi 299 barakomereka.
Mu rwego rwo guhangana n’ibiza Minisitiri w’Intebe, Pham Minh Chinh, yatangaje ko hagenwe inkunga ingana na miliyoni 4.62 z’amadorali y’Amerika zo gufasha abagizweho ingaruka ariko nanone hari kubarwa ibigo 100 byagezweho n’igihombo gituruse ku myuzure.