wex24news

Abakora Showbiz basabiwe kujyanwa mu itorero

Nyuma y’ibikomeje kugaragara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, byiganjemo gusebanya, kurwanywa kwa bamwe ndetse na za munyangire, bamwe mu bakoresha izi mbuga bakomeje gusaba inzego zitandukanye kubikurikirana.

Image

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Nzeri 2024 ni bwo umwe mu bakoresha urubuga rwa X, yatanze igitekerezo cy’uko abakora Showbiz bashyirirwaho gahunda y’Itorero.

Yagize ati: “Ariko mfite igitekerezo, ko ndeba ibibazo bya munyangire bikomeje kwiyongera, inzangano, nta kuntu buriya Minisitiri  Dr Bizimana Jean Damascene na Minisitiri w’Urubyiruko, bategura itorero ry’abantu baba muri Showbiz, rwose hakabaho kwiyunga no kwimika Ndi Umunyarwanda. Birakabije cyane pe!”

Mukumusubiza Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera gihugu Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko ibyo avuga bifite ishingiro kandi ko barimo gukora ibishoboka byose ngo habeho umwuka mwiza.

Ati: “Ibitekerezo n’impungenge mufite birumvikana, kuri iki kibazo n’ibindi bisa nkacyo ntabwo twabyihoreye. Dukoresha kandi tuzakoresha uburyo bwose bwo kwigisha umuco n’indangagaciro zawo. Ndanakwizeza ko nta buryo na bumwe bushobora gutanga umusaruro twirengagiza.”

Ibi bigarutsweho nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe habaho inkundura yiganjemo isebanya hagati y’abahanzi, abanyamakuru n’abandi bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro icuruza (Showbiz).

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kwihanangiza abakunze kugaragara muri ibyo bikorwa yise iby’urugomo kubihagarika, batabihagarika bakazakurikiranwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *