wex24news

Abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoreye impanuka mu Karere ka Kicukiro, ihitana abantu batatu, aho iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwari uyitwaye yayigiyemo abizi ko ifite ikibazo, ndetse na we ubwe akaba yamaze kwishyikiriza Polisi.

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku mpanuka yahitanye batatu i Kigali

Iyi mpanuka ikomeye yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 09 Nzeri 2024 ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yamanukaga iturutse Kicukiro Centre yerecyeza ahazwi nko kwa Gitwaza.

Ababonye iyi modoka ubwo yamanuka muri uyu muhanda ihorera, bavuze ko ishobora kuba yari yacitse feri, ndetse ari na bwo yagendaga yahuranya ibinyabiziga yasanga mu cyerekezo cyayo, birimo moto n’izindi modoka ebyiri, ndetse n’ibindi nk’ipoto.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye abantu batatu, barimo babiri bari kuri moto imwe, ari bo umumotari ndetse n’umugenzi wari uyiriho, kimwe n’undi mugenzi umwe wari uri ku yindi moto.

Nanone kandi iyi mpanuka yakomerekeyemo abandi bantu bane, barimo umumotari umwe, ndetse na tandiboyi w’iyi modoka y’ikamyo.

Naho umushoferi wari uyitwaye, we yahise yishyikiriza Polisi ya Kimironko, ndetse akaba yahise atabwa muri yombi, kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

SP Emmanuel Kayigi yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mushoferi yemeye gutwara iyi modoka, abizi neza ko ifite ikibazo, kuko yagiyemo itaka, agasaba abantu kuyisunika kugira ngo ayishiturire aho hantu hamanuka yagongeye abantu.

Ati Urumva ko niba imodoka itakaga, yari yamaze kubona ko harimo ikibazo, urumva rero ko harimo uburangare n’ubuteganye bucye. Umuntu wagiye mu modoka itari kwaka, akajya kuyishiturira mu muhanda muri ariya masaha imodoka ziba ari nyinshi mu muhanda, urumva ko ari uburangare n’ubuteganye buke.”

Umuvugizi wa w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yavuze ko abantu batwara ibinyabiziga bakwiye kujya baha agaciro ikibazo icyo ari cyo cyose byaba bifite bakirinda kujya mu muhanda, kuko kubisuzugura bishobora kuvamo ibindi bibazo nk’iki cy’iyi mpanuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *