wex24news

Abapolisi barangije amahugurwa yo gucyunga umutekano wo mu mazi

Abapolisi 25 b’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, barangije amahugurwa bari bamazemo ukwezi n’igice bakoreraga mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Aya mahururwa yasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, yatangiwemo ubumenyi butandukanye, burimo koga, ubunararibonye n’ubutabazo bwo mu mazi, ndetse n’imikorere ya moteri y’ubwato.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye yagize ati “Bahawe amasomo atandukanye abaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha mu buryo bwa kinyamwuga amazi mu bijyanye no koga, gukoresha ubwato n’imikorere ya moteri yabwo by’umwihariko bituma babasha kuzuza neza inshingano zabo zo gucunga umutekano wo mu mazi.”

ACP Elias Mwesigye yavuze ko aya mahugurwa yahawe aba bapolisi, abategura kuzuza neza inshingano zabo mu kubungabunga umutekano aho ari ho hose mu mazi, ndetse no kuba bazakomeza ibindi byiciro by’amahurwa.

Yaboneyeho kandi gusaba abasoje aya mahugurwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire iboneye kuko ibyo bakora byose bibasaba kurangwa n’ikinyabupfura, ku buryo kiramutse kibutse, ibyo bize ntacyo byazabamarira.

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bafite ubumenyi mu gucunga umutekano wo mu mazi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *