wex24news

bwa mbere Kamala Harris na Donald bagiye guhurira mu kiganirompaka

Kuri uyu wa Mbere ushize, Visi Perezida Kamala Harris, yageze i Philadelphia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Pennsylvania mbere y’ikiganirompaka kuri televiziyo n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Donald Trump muri uyu mujyi.

Impaka, ziteganijwe kuri uyu wa kabiri saa cyenda. ET (0030 UTC ku wa gatatu), imbere y’umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu, ABC News kandi zirabera mu kigo cy’igihugu gishinzwe itegekonshinga cya Philadephia.

Biraba bibaye ubwa mbere Trump na Harris bahurira mu kiganirompaka ndetse n’ubwa Mbere babonana imbonankubone.

Harris yavuze ko yumva ameze “neza” mbere y’impaka. Muri icyo gihe kandi, yavuze ko yiteguye n’ibitutsi aza gutukwa na Trump, uwahoze ari perezida wanaze kugaba ibitero kuri Harris haba ku moko ye ndetse n’ubwenge.

Kuri radiyo Rickey Smiley, Harris yagize ati: “dukwiye kwitegura ko bishoboka ko azavuga ibinyoma byinshi.”

Harris birashoboka ko azatsinda uwahoze ari perezida ku burenganzira bwo gukuramo inda, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwiganjemo abatsimbarara ku muco rwatesheje agaciro ubusabe bwa Roe na Wade mu gikorwa cyashyigikiwe na Trump.

Birashoboka kandi ko agaba igitero kuri Trump ku uruhare rwe mu myivumbagatanyo yo ku nteko ishinga amategeko ku wa 6 Mutarama 2021.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *