wex24news

Ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC byimuriwe undi munsi

Ibiganiro bya Luanda bihuza abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iya Angola isanzwe ari umuhuza, byimuriwe ku itariki ya 14 Nzeri 2024.

Umwanzuro wo kongera guhura kw’izi ntumwa ziyoborwa n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga wafatiwe i Luanda tariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024, ubwo zaganiraga ku cyakorwa kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu karere k’ibiyaga bigari.

Aba baminisitiri bemeranyije ko mbere y’uko bongera guhura, inzobere mu rwego rw’ubutasi z’u Rwanda, RDC na Angola, zizahura tariki ya 29 n’iya 30 Kanama kugira ngo zisuzumire hamwe ihagarikwa ry’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru n’uko umutwe witwaje intwaro wa FDLR uzasenywa.

Nk’uko byateganyijwe, inzobere mu rwego rw’ubutasi zarahuye, zumvikana uko umutwe wa FDLR uzasenywa, zitegura raporo zasabwaga gushyikiriza abaminisitiri bo muri ibi bihugu.

Inama iheruka yahurije aba baminisitiri i Luanda yari yaranzuye ko bazongera guhura tariki ya 9 n’iya 10 Nzeri kugira ngo basesengure raporo y’izi nzobere mu butasi, ariko ntabwo bahuye.

Bigaragara ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungire, kuri uyu wa 9 Nzeri yari mu ruzinduko rw’akazi i Seoul muri Koreya y’Epfo, aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, kuri uyu wa 9 Nzeri yari i Kinshasa, aho yitabiriye Inama y’abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, yagaragaje ko guverinoma z’ibi bihugu bitatu zafashe umwanzuro w’uko aba baminisitiri bazongera guhura tariki ya 14 Nzeri.

Muyaya yagize ati “Ndatekereza ko tariki ya 14 Nzeri 2024 hari inama nshya yo ku rwego rw’abaminisitiri izasuzuma raporo z’inzobere ariko ni ngombwa kwemeza ko ihagarikwa ry’imirwano muri rusange ryubahirijwe, bityo ntekereza ko turi mu nzira nziza izatugeza ku mahoro.”

Ibiganiro bya Luanda byatangijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, mu 2022 ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w’u Rwanda na RDC. Umutwe witwaje intwaro wa M23 na FDLR ni izingiro ry’amakimbirane y’ibi bihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *