wex24news

Ingabo za Ukraine zikomeje guhunga urugamba

Ingabo za Ukraine zirenga ibihumbi 19 zaburanishije n’urukiko rwa gisirikare muri icyo gihugu, aho zishinjwa guhunga urugamba hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka.

A Ukrainian soldier looking up at the sky. He is sitting in a car and has his weapon ready at his side.

Izi ngabo ziri guhunga urugamba kubera imibereho igoye cyane n’imiterere y’urugamba ziri gushorwamo, rimwe na rimwe zirwana nta bikoresho bihagije zifite.

Amakuru avuga ko izi ngabo ziri kurwana n’u Burusiya bufite inshuro 10 y’abasirikare ku rugamba, bukagira drone n’ibindi bikoresho bihagije birimo n’ibisasu bya misile, byose hamwe bifite ubushobozi bwo guhitana umubare munini w’ingabo za Ukraine.

Amakuru avuga ko ikibazo cyo kubona ikiruhuko ku rugamba kigoye cyane, ku buryo iminsi umusirikare yamaraga ku rugamba mbere yo kuruhuka igihe gito yavuye hagati y’itatu n’ine igera hejuru ya 20.

Ikindi kibazo gihari ni uko mu gihe itumanaho hagati y’ingabo, aho zimwe zanga kuvuga amakuru y’ukuri ari ku rugamba kugira ngo zitagaragara nabi, zigahitamo kuyahisha bagenzi babo babasimbuye, rimwe na rimwe bakisanga mu makuba akarishye kurusha uko babitekerezaga.

Nyuma y’uko abasirikare benshi bahunze urugamba, abayobozi babo batangiye guhindura amayeri, aho kubahana bagahitamo gukoresha uburyo bwo kubiginga kugira ngo bagaruke ku rugamba. Ibi byatumye Ukraine inahindura itegeko nshinga, ihindura ingingo yahanaga umusirikare wese wahunze urugamba ku nshuro ya mbere.

Kuri ubu umusirikare wahunze ku nshuro ya mbere ntabwo agihanwa, bikorwa iyo yahunze ku nshuro irenze imwe, nabwo kandi ibihano bikagabanuka. Ku mpuzandengo, umusirikare umwe nibura ahunga nyuma yo kurwana inshuro ebyiri.

Ibi biterwa no kubona inkomere nyinshi ndetse n’abitabye Imana, ibituma buri wese yongera gutekereza ku cyemezo cyo gusubira ku rugamba.

Ku rundi ruhande, uretse guhunga kw’abasirikare, hari no kwanga kujya ku rugamba nabyo bikomeje kwiyongera, ibitera impungenge abayobozi b’urugamba batazi neza icyo bagomba gukora, cyane ko n’ubundi Ukraine isigaranye abasirikare bake.

Igitero cya Kursk cyari cyitezweho kongera morale y’abasirikare ba Ukraine, icyakora ngo cyayisubije inyuma kubera ko cyahitanye umubare munini w’abasirikare, aho bibarurwa ko abarenga ibihumbi 12 bakiguyemo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *