wex24news

U Rwanda rwageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika yemye nyuma yo gutsinda imikino yose yo mu matsinda.

Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda Zambia amanota 86-69 isoza imikino yo mu itsinda rya gatatu iyoboye yaranatsinze imikino yose uko ari itatu.

Indi mikino u Rwanda rwitwayemo neza ni uwo rwatsinzemo Afurika y’Epfo n’amanota 81-64 ndetse na Maroc rwatsinze amanota 56-51.

U Rwanda rwazamukanye na Maroc ya kabiri yatsinze imikino ibiri, itsindwa umwe.

Nyuma yo gusoza iyi mikino, Rushema Jayden w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangaje ko bagifite akazi gakomeye kuko bifuza kwegukana iri rushanwa.

Ati “Ibi bisobanuye byose kuri twe. Nubwo tugiye muri ¼ tudatsinzwe ariko turasabwa kugumisha ibirenge ku butaka kubera ko twifuza kwegukana iri rushanwa tukajya mu Gikombe cya Afurika.”

Itsinda rya mbere n’irya kabiri, rizasoza imikino ku wa Kabiri, aho Mali, Cameroun, Misiri na Nigeria zifite amahirwe yo gukomeza muri ¼.

Abangavu b’u Rwanda bageze muri 1/4, aho bazahura na Mali ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024 saa 12:00 z’i Kigali.

Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa, azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 kizabera mu Busuwisi mu 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *