wex24news

Ubukungu bw’u Rwanda buzamukaho 9,3% buri mwaka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere ubukungu bw’u Rwanda nibura buzajya buzamukaho 9,3% buri mwaka.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere Rirambye (NST2/2024-2025).

Ni gahunda yubakiye ku nkingi eshatu nkuko bisanzwe  ari zo Ubukungu, Imibereho Myiza n’Imiyoborere.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko muri iyi myaka itanu u Rwanda zaba rufite ubukungu butajegajega bwihanganira imihindagurikire y’ubukungu ku Isi.

Yagize ati: “Muri iyi gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere rirambye (NST2), Guverinoma yiyemeje ko ubukungu bw’u Rwanda buzajya buzamuka nibura ku kigereranyo cya 9,3% buri mwaka.”

Kugira ngo ubukungu bwiyongere hazashyirwamo imbaraga nibura ubuhinzi bwiyongere ku gipimo cya 6%, umusaruro w’inganda wiyongeraho 10% buri mwaka, umusaruro mu rwego rwa servisi uziyongeraho 10%.

Hazabaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bikazongera ibyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 13% buri mwaka.

Dr Ngirente ati: “Nongere kwibutsa ko Made in Rwanda atari ugukora imyenda gusa ahubwo ko hari n’ibindi twakora tukabibyaza umusaruro.”

Muri iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu kandi  harimo ko ishoramari ry’abikorera riziyongera rigere kuri miliyari 4,6 z’amadolari y’Amerika  avugye kuri miliyari 2,2 $ mu 2024 (inyongera ya 21,5%).

Image

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikigero cy’ubwizigame bw’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu kizikuba niba kabiri kive kuri 12,4% kirenge 25%.

Dr Ngirente ati: “Ibi byose bijyana no gukomeza ingamba zitandukanye no gukomeza ubudahangarwa bw’ubukungu mu gihugu cyacu.”

Yavuze kandi ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwa imbaraga mu gukumira ibihungabanya ubukungu bw’Igihugu.

Dr Ngirente ati: “Twamaze kubona ko iyo dushyize hamwe nk’Abanyarwanda, tugakurikiza umurongo Perezida wa Repubulika yaduhaye, nta kabuza ibyo dushaka tubigeraho.”

Kugeza Nteko Ishinga Amategeko guhunda y’ibiteganyijwe kugerwaho muri manda ikurikiraho, biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubilika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 19, aho riteganya ko Minisitiri w’Intebe atangaza iyo gahunda bitarenze iminsi 30 Guverinoma Nshya  ishyizweho.

Kuri uyu munsi iyo gahunda yakurikiwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, barimo Abadepite 80 n’Abasenateri 22, bakaba bafite inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda za Guverinoma nk’uko biteganywa n’amategeko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *