wex24news

Abimukira  26 bapfuye bazize impanuka y’ubwato

Muri Senegal hakomeje gushakishwa abandi bantu bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abimukira, bwarohamiye mu Mujyi wa Mbour mu gihe umubare w’abamaze kumenyekana ko bazize iyo mpanuka ugeze kuri 26.

Image

Amakuru yatangajwe n’igisirikare cyo mu mazi cya Senegal avuga ko indi mibiri 17 yavumbuwe bituma umubare w’abahitanywe ugera kuri 26.

Mu nyandiko yashyizwe kuri ‘X’,  Igifirikare cya Senegal cyavuze ko babonye “imirambo 17 ” nyuma y’uko abantu icyenda ari bo babanje gutangazwa ko bapfiriye muri iyi mpanuka yabereye mu Burengerazuba, mu Mujyi wa Mbour ku Cyumweru.

Bongeyeho ko ubwo bwato bukomeje kubura ndetse ko igikorwa cyo gushakisha indi mibiri kigikomeje.

Televiziyo y’Igihugu ya Senegal yo yatangaje ko ubwo bwato bukozwe mu giti  bwari  butwaye abantu barenga 100, baturutse Mbour bwari bumaze kugenda ibilometero 4 gusa.

Ni mu gihe Umuvugizi w’Igirikare kirwanira mu mazi yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko bohereje indege n’ubwato byo gushakisha abahasize ubuzima bose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *