wex24news

Batiri ya telefoni yatwitse inzu y’umuryango w’abantu 7

Inzu y’umuryango w’abantu 7 wa Rwamuhizi David utuye mu Kagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka hakekwa batiri ya telefoni nk’intandaro yayo. 

Image

Ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri, ubwo umugabo yari mu rugo wenyine umugore n’abana batanu bafitanye badahari, inzu, igikoni n’ubwiherero byose byahiye birakongoka. 

Abaturage bagerageje kuzimya umuriro ubarusha ingufu, ibyarimo byose by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 8 bitikiriramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Raro Byiringiro Gentil,  yavuze ko hakekwa batiri ya telefoni umwe wo muri urwo rugo yahambiriyeho umugozi wa sharijeri agacomeka ku mashanyarazi ngo umuriro ujyemo maze iraturika.

Yagize ati: “Inzu yari irimo amashanyarazi. Nubwo iperereza rigikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye iyo nkongi, harakekwa batiri ya telefoni umwe mu bagize uwo muryango yaba yasize acometse mu buryo babikoramo busanzwe buteye impungenge, bose bakigendera bayisize gutyo ikaza guturika igateza iyo nkongi.”

Avuga ko mu Nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, ikibazo cyo gushyira umuriro muri bateri itari muri telefoni cyagarutsweho, abaturage bagasabwa kubyirinda. 

Akarere ka Nyamasheke kamaze iminsi kibasiwe n’inkongi z’umuriro zikongora inzu z’abaturage mu Mirenge inyuranye. 

Nubwo bamwe bavuga ko zibasiga iheruheru ubuyobozi bugatinda kubagoboka, uyu muyobozi avuga ko bagiye kwihutira gukorera ubuvugizi uyu muryango ngo ubone aho uba heza mu bihe biri imbere bizaba byiganjemo imvura nyinshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *