wex24news

Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro na Louise Mushikiwabo

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, baganira ku myiteguro y’inama y’ibihugu bigize uwo muryango iteganyijwe ku wa 4 na 5 Ukwakira 2024.

Image

Aba bayobozi baganiriye kuri uyu wa 10 Nzeri 2024, bagaruka ku ngingo zizagarukwaho muri iyi nama zirimo uburezi, umuco n’ikoranabuhanga ndetse banishimira intambwe ikomeye uyu muryango uzageraho ubwo uwo munsi hazaba hamurikwa ku mugaragaro Umudugudu wahariwe OIF hanatangizwa Iserukiramuco rya ‘ FrancoTech’ rigamije kumenyekanisha OIF mu gihugu hose ndetse no ku migabane y’Isi yose.

Ibyo biganiro bagiranye kandi byibanze ku gushimangira uruhare mu guharanira guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’amahirwe menshi aboneka ku rubyiruko rubarizwa mu bihugu bikoresha uru rurimi.

Iyi nama isanzwe iba rimwe buri myaka ibiri yaherukaga kuba tariki 19 Ugushyingo 2022, ibera i Djerba muri Tunisie, aho yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu bibarizwa muri OIF batandukanye ndetse icyo gihe ingingo zibanzweho zarimo kwiga ku bibazo by’umutekano muke n’amakimbirane bivugwa muri bimwe mu bihugu bigize OIF nibindi.

OIF ishyize imbere Ubumwe mu bihugu biwubarizwamo no guhanga udushya mu buryo bwinshi bigamije guhangira imirimo urubyiruko rw’ibi bihugu.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 19 ndetse izabera mu Mujyi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igifaransa wa Villers-Cotterêts no ku Ngoro Nkuru y’u Bufaransa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *