wex24news

Minisitiri Lammy w’u Bwongereza na Antony Blinken bageze muri Ukraine

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy bageze i Kyiv mu ruzinduko rwo gushyigikira Ukraine mu gihe ihanganye n’u Burusiya.

Ni amakuru yemejwe n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, kuri uyu wa 11 Nzeri 2024. Byasobanuye ko gari ya moshi ari yo yabagejeje i Kyiv.

Biteganyijwe ko Blinken na Lammy bahura n’abayobozi batandukanye muri Ukraine barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Andrii Sybiha, na Perezida Volodymyr Zelensky.

Blinken na Lammy bageze i Kyiv bavuye i Londres mu Bwongereza, aho bamaganiye ubufasha bwa misile ziraswa za Fath-360 Iran yahaye u Burusiya, zishobora kwifashishwa mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.

Blinken yagize ati “U Burusiya bwakiriye imizigo y’izi misile kandi mu byumweru biri imbere bushobora kuzifashisha muri Ukraine. Kwakira izi ntwaro za Iran bizafasha u Burusiya kongerera imbaraga ibitero byo ku murongo w’imbere.”

Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje byafatiye Iran ibihano birimo guhagarika serivisi za sosiyete Iran Air mu Bwongereza n’i Burayi, ndetse gufatira imitungo y’abayobozi bo muri iki gihugu n’amasosiyete afitanye isano na cyo.

Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yagaragaje ko ibihugu biha igihugu cyabo intwaro nka Amerika n’u Bwongereza, bikwiye kucyemerera kuzikoresha mu bitero kigaba mu Burusiya, kigamije gusenya ubushobozi bwabwo.

Shmyhal na we yemeje ko u Burusiya busanzwe bukoresha intwaro z’ibihugu by’inshuti mu kugaba ibitero kuri Ukraine, agira ati “U Burusiya bukoresha intwaro bwahawe n’inshuti zabwo z’abaterabwoba mu kugaba ibitero muri Ukraine, mu gihe bukomeje intambara ya jenoside n’iterabwoba ku butaka bwacu.”

Uruzinduko Blinken na Lammy muri Ukraine rubaye mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ateganya kugirira muri Amerika, aho ateganya guhura na Perezida Joe Biden ku wa 13 Nzeri 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *