wex24news

Musonera Germain yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba rwakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, Musonera Germain, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga.

Musonera Germain yakatiwe gufungwa by'agateganyo iminsi 30

Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ku rutonde rw’abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, yakuwe kuri urwo rutonde mu buryo butunguranye, nyuma gato haza kumvikana abamushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musonera Germain yari aherutse kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri ibyo byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, ku kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kayihura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari agiye kugura icyo kunywa mu kabari Musonera yacururizagamo.

Ubushinjacyaha bwari bashingiye ku bimenyetso simusiga busabira Musonera gufungwa by’agateganyo, kuko bwagaragazaga ko yahururije Kayihura akicwa, dore ko n’ubuhiri yakubiswe inshuro ebyiri, Musonera yemeye ko byabaye areba, ariko ngo akagira ubwoba agahita ahava.

Ubushinjacyaha kandi bwari bwagaragaje ko kuba Musonera yemera ko yambuye Umupolisi imbunda akayitunga, ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko Musonera yari afite imbaraga zashoboraga gukiza no kwica, kandi akaba ntacyo yigeze akora ngo arokore ubuzima bwa Kayihura.

Hamwe n’ibindi bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko, niho rwahereye rutesha agaciro ibyo Musonera yari yashingiyeho asaba kuburana ari hanze, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 yari yasabiwe n’ubushinjacyaha, bwagaragazaga ko arekuwe ashobora kubangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *