wex24news

Shaddyboo ari mubazatoranywamo ‘Umwamikazi w’ubwiza’

Abakobwa batandukanye bafite ikimero gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, bagiye gutoranywamo uhiga abandi mu buranga n’igikundiro.

Image

Aba bakobwa bagiye guhembwa muri “Diva Beauty Award” ihemba abakora iby’ubwiza mu Rwanda, ubwo izaba iri kuba ku nshuro ya kabiri, bashyizwe mu cyiciro ‘cy’umwamikazi w’ubwiza’.

‘Umwamikazi w’ubwiza’ (Queen of Beauty) ni icyiciro gishya kiri muri ibi bihembo, aho hatoranyijwe abakobwa biyitaho cyane mu gukoresha ibijyanye n’ubwiza ndetse bakaba baragize n’uruhare mu kubikundisha abantu.

Muri iki cyiciro, abakobwa bahatanye ni Shaddy Boo, Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

No photo description available.

Umukundwa Cadette wamamaye nka Cadette na we arahatanye.

Henriette Nene Treccy na we ahataniye iki gihembo.

Sandrine Reponse uzwi nka Swalla

Mutesi Nadia uri mu bakobwa banyuze muri Miss Rwanda ari mu bahatanye.

Ange Bae ari mu bakobwa bahatanye

Mu guhitamo umukobwa uzegukana igihembo hazabaho uburyo bwo gutora no kureba uko aba bazigaragaza ku munsi wo gutanga ibihembo hagendewe ku buryo bazaba baserukanye umucyo haba mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.

Uzatsinda azahabwa igihembo kingana n’umushahara w’ibihumbi 500 Frw buri kwezi, mu gihe cy’umwaka. Bivuze ko umwaka uzarangira yegukanye miliyoni 6 Frw.

Uretse guhabwa ayo mafaranga, azajya anakorerwa ibintu by’ubwiza ku buntu mu gihe cy’umwaka. Si ibyo gusa kuko hari n’ibindi bihembo biteganyijwe bazahabwa ariko bitaratangazwa.

Christa Mendes ni umwe mu bahatanye muri ibi bihembo

Image

Teta Nice na we ari muri aba bakobwa bahatanye

Diva Beauty Award 2024 ntizahemba umwamikazi w’ubwiza gusa kuko izanahemba abandi bakora ibijyanye n’ubwiza.

Abazahembwa harimo umwogoshi mwiza (Best Barber), ukora Make-up, ukora inzara, ukora neza ingohe (Best lashes artist), ’Best hairstyle’, ’Best SPA’, Best Tattoo artist’ na ’Best hair saloon’. Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibihembo bizaba tariki ya 27 Ukwakira 2024.

Mamy la Diva ari mu bakobwa bagiye gutoranywamo umwamikazi w’ubwiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *