wex24news

The Major yinjiye mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye

Mugengakamere Joachim wamamaye nka The Major akaba umucuranzi wa ‘Guitar Solo’ muri Symphony Band ndetse n’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, yemeje ko yinjiye mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Ni icyemezo uyu muhanzi yemeje ko kitazagira icyo gihindura ku bikorwa bya Symphony Band asanzwe abarizwamo kuko nta cyahindutse, ahubwo icyabaye ari uko yifuje kwinjira mu muziki ku giti cye.

Yavuze ko icyemezo cyo kwinjira mu muziki ku giti cye yagifashe nyuma yo gusanga akwiye kujya atambutsa ubutumwa bwe mu bihangano bye gusa.

Ati “Nk’umuhanzi mba numva ubutumwa bwanjye igihe kigeze ngo ntangire kubutambutsa uko mbyumva nkanjye niyo mpamvu natangiye umuziki ku giti cyanjye cyane ko nsanzwe ndirimba.”

Uyu musore yavuze ko nubwo yinjiye mu muziki azakomeza gukorana na bagenzi be mu itsinda rya Symphony nta na kimwe cyangiritse.

Ati “Nzakomeza gukorana na bagenzi banjye nk’uko byari bisanzwe, nta mpinduka na nke zizigera zibaho. Igihindutse ni uko ngiye gusohora indirimbo zanjye gusa ariko no mu z’itsinda muzanyumvamo cyane.”

Symphony Band irimo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank uguranga Guitar Bass na Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *