wex24news

ubworozi bw’amagweja bubinjiriza miliyoni 74 Frw ku mwaka

Ubworozi bw’amagweja, bugikorwa n’abatari benshi mu Rwanda, bukomeje guhindurira ubuzima ababwitabiriye barimo abanyamuryango ba Koperative Isonga mu Majyambere ibarizwa mu Karere ka Gatsibo. 

Image

Abanyamuryango b’iyi Koperative ni 56 bavuga ko ubu bworozi bubinjiriza impuzandengo ya miliyoni zisaga 74 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe, aho buri munyamuryango aba yinjije asaga miliyoni 1,3 Frw.

Amagweja, cyangwa igweja mu buke, ni udusimba duto tumeze nka Nkongwa isanzwe yo mu bigori ariko tukagira ibara ry’umweru wera. Utwo dusimba dutungwa n’ubwoko bw’ibyatsi byitwa iboberi, bihingwa nk’ubwatsi bw’amagweja.

Abanyamuryango ba koperative Isonga mu Majyambere bahamya ko kazi bakora katumye batera imbere, imibereho yabo igenda irushaho kuba myiza.

Bavuga ko aho batangiriye ubworozi bw’amagweja hari byinshi bagezeho birimo kwigurira amatungo, kugura ubutaka, kwitangira ubwisungane mu kwivuza no kongera imirimo ibinjiriza amafaranga.

Iyi koperative yorora amagweja kandi ikanahinga ibobere ari byo byatsi bikoreshwa mu kugaburira amagweja kugira ngo atange indodo. 

Bavuga ko ubu bworozi bwaje ari bushya ariko ngo uko imyaka ishira abantu bagenda basobanukirwa n’inyungu ziburimo.

Aganira n’Imvaho Nshya, Nyirandama Providence Umuyobozi w’iyi Koperative, yagize ati: “Ubu bworozi bw’amagweja ni kimwe mu bitanga umusaruro vuba kandi bukunguka vuba. Amagweja tuyorora mu gihe cy’iminsi 30, tugahita dukuramo ubudodo, tukabujyana ku isoko ku buryo mu minsi 40 umunyamuryango aba yabonye amafaranga. 

Buri muntu ashobora gusarura ibilo 30, ikiro kigura amafaranga y’u Rwanda 3700, urumva ko mu kwezi kumwe umuhinzi mworozi muri iyi koperative ashobora kubona amafaranga 111 000 Frw.”

Nyirandama akomeza avuga ko uyu mushinga wabaye igisubizo ku baturage bawitabiriye, aho wabafashije kwikenura.

Ati:”Ubu mfite umwana w’i Rutobwe kandi mwishyurira neza. Mfite n’urangije kwiga kandi na we nta kibazo yagize kuko amafaranga nkura muri ubu bworozi bumfasha kubishyurira ari na ko nkora n’utundi dushinga duteza imbere umuryango wanjye.”

Mulindi Jean Bosco, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ibihingwa bishya muri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), avuga ko kugeza ubu isoko rihari ku buryo nta kibazo umuhinzi ashobora kugira cyatuma ahomba.

Avuga ko aborozi b’amagweja bagiye bafashwa kwinjira neza muri aka kazi, aho bagiye bahabwa inkunga zo kubakirwa aho gukorera ndetse n’imbuto.

Agira ati: ”Dufitanye kontaro y’imyaka 20 n’abakora akazi ko korora amagweja. Muri aya masezerano tubaha imbuto ku buntu,na bo bakiyemeza kutugezaho umusaruro tukabagurira.

NAEB ivuga ko isoko rihari rihagije ku buryo aborora amagweja bakwiye kongera imbaraga bakabona umusaruro mwinshi ushoboka.

Akomeza agira ati:”Mu kwita ku mworozi w’amagweja tumugezaho imiti iba ikenewe ndetse tukagira n’abatekinisiye begereye aborozi aho babakurikiranira hafi kukibazo cyose bahura na cyo. Tubagenera kandi amahugurwa ndetse bakanitabira amamurikabikorwa kugira ngo barusheho kongera ubumenyi no gukunda ubu bworozi.”

Leta yatanze amabati yo gusakara inyubako amagweja yororerwamo akanabikwamo mu rugendo rw’ikorwa ry’ibizingo by’indodo. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *