wex24news

Urukiko rwahagaritse icyemezo cyo gutiza ikibuga cy’indege

Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo itiza ry’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, Guverinoma y’icyo gihugu yendaga gutiza ikigo cyo mu Buhinde.

JKIA

Guverinoma ya Kenya yateganyaga gutiza ikigo cy’ishoramari cy’Abahinde, Adani Enterprises, iki kibuga cy’indege mu gihe cy’imyaka 30 kugira ngo kibe ari cyo kikigenzura.

Muri iyi myaka, Adani yagaragaje ko izavugurura iki kibuga cy’indege, aho yateganyaga kubaka ikindi gice kigwaho indege ndetse n’umuhanda wazo mushya.

Komisiyo iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’umuryango w’abanyamategeko muri Kenya byitambitse aya masezerano, bujyana ikirego mu rukiko bisaba ko ahagarikwa.

Iyo komisiyo n’uyu muryango byagaragarije urukiko ko iki kibuga cy’indege ari umutungo ukomeye igihugu kidakwiye gutiza, kandi ko mu gihe Adani yagitizwa Abanyakenya benshi babura imirimo.

Byagaragarije urukiko ko Kenya ubwayo itabura ubushobozi bwo kuvugurura iki kibuga cy’indege kubera ko byasaba gusa miliyari 1,85 y’amadolari ya Amerika, bityo ko bidakwiye ko igitiza ikigo cy’abanyamahanga.

Umucamanza John Chigiti kuri uyu wa 10 Nzeri 2024 yabwiye impande zirebwa n’iyi dosiye ko guverinoma ya Kenya ibujijwe by’agateganyo gutiza Adani iki kibuga cy’indege.

Uyu mucamanza yasobanuye ko tariki ya 8 Ukwakira 2024 ari bwo urukiko ruzamenyesha impande zirebwa n’iyi dosiye itariki y’isomwa ry’umwanzuro ntakuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *