wex24news

Abangavu b’u Rwanda basezerewe mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 18, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball itsinzwe n’iya Mali amanota 86-57.

Uyu mukino wa ¼ wabaye ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024 i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nk’ikipe yatsinzwe neza, mu gihe Mali yo yayoboye itsinda rya kabiri yaratsinze imikino yose.

Agace ka mbere karangiye Mali yatsinze u Rwanda amanota 19 kuri 11.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje muri uwo mujyo, Mali itsinda amanota 25 kuri 15 y’u Rwanda, isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 25.

Agace ka gatatu, u Rwanda rwongeyemo imbaraga ruzamura amanota rwatsindaga, rubifashijwemo na Camara Vanessa.

Muri aka gace, Mali yakabonyemo amanota 21 kuri 20 y’u Rwanda. Iyi kipe yo mu Burengerazuba bwa Afurika yakomeje kuyobora umukino n’amanota 65-45.

Mu gace ka nyuma, Mali yongeye gutsinda amanota menshi 21, mu gihe u Rwanda rwagaragazaga umunaniro rwatsinze 11. Umukino warangiye Mali yatsinze u Rwanda amanota 86-57.

Mali yabaye ikipe ya mbere yageze muri 1/2, iba imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa cyane ko mu bikombe bitanu biheruka ifitemo bine.

U Rwanda ruzakomereza mu mikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani.

Muri iri rushanwa kandi, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikipe y’Igihugu y’Abahungu na bo bageze muri 1/4 , aho bazahura na Cameroun ku wa Kane, tariki 12 Nzeri 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *