wex24news

Amb. Kayonga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kazakhstan

Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya yatangaje ko Amb. Charles Kayonga yatanze izo mpapuro kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, mu biro bya Perezida wa Kazakhstan bizwi nka Akorda Residence muri Astana.

Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Fidelis Mironko mu 2023.

Amb. Kayonga ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Turikiya, Kazakhstan, Lebanon, Jordanie na Azerbaijan

Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze iminsi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.

Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi birakomeje, kandi amasezerano menshi y’ubufatanye ndetse n’imyanzuro y’ubwumvikane birimo kuganirwaho ku rwego rwa Ambasade ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bukuru bwa Minisiteri, hagamijwe gushyiraho inzego z’amategeko zizamura ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *