wex24news

Beyonce yavuga ko nta gahunda afite yo guhagarike umuziki

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Beyonce Knowles-Carter, avuga ko nta gahunda yo kuzajya mu zabukuru ngo ahagarike gukora umuziki afite, igihe cyose azaba agishoboye kuvuga.

Yabigarutseho mu kiganiro GQ (Gentlemen’s Quarterly) kuri uyu wa gatatu tariki 11 Nzeri 2024, ubwo yari abajijwe niba ateganya kuzajya mu kiruhuko akareka umuziki kubera izabukuru.

Mu gusubiza ikibazo yari abajijwe cy’uko ashobora kuzareka umuziki akajya muzabukuru, Beyonce w’imyaka 43 y’amavuko yavuze ko nta na rimwe bizabaho.

Ati: “Nta na rimwe inganzo ijya mu zabukuru, nzatanga indirimbo igihe cyose nzaba nshoboye kuvuga kuko ubutumwa buhoraho.”

Muri icyo kiganiro kandi uyu muhanzi yanavuze ko asanga ubuzima bwo kuba icyamamare rimwe na rimwe ari nko kuba muri gereza.

Yagize ati: “Hari igihe ubuzima bw’ubwamamare bumera nka gereza kuko uragenda ugasa nkaho ubereyeho abandi bantu, ku buryo niyo utashyira hanze ibyo bagutegerejeho (indirmbo), usanga wishyuzwa, ukaba wanabwira amagambo akomeretsa.”

Yongeraho ati: “Njye ntabwo mparanira kuba intungane mu maso y’abantu, ahubwo mparanira ubuziranenge by’ibyo ntanga, ni byiza ko abakunzi banjye bamenya ko nkora umuziki ku muvuduko wanjye sinkorera ku muvuduko w’abandi bahanzi mu rwego rwo kwita cyane ku buziranenge.”

Beyonce Knowles-Carter yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Halo, Single Ladies, Ya ya, My rose n’izindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *