wex24news

Gaspard wari Minisitiri w’Uburezi yasimbujwe Joseph Nsengimana

Perezida wa Repubukika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abarimo Nsengimana Joseph wagize Minisitiri w’Uburezi asimbuye Gaspard Twagirayezu.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri 2024, mu Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ryavuze ko Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi Nsengiyumva Joseph.

Ryavuze ko Gaspard Twigarayezu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure.

Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Ni itangazo kandi ryavuze Nelly Mukazayire yagizwe Umunyabanga uhorahoro muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Zaphanie Niyonkuru wari wakuwe ku mirimo.

Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Nelly Mukazayire we ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.

Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, yabaye Minisitiri w’u Burezi muri Kanama 2023 asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020.

Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n’ihererekanywa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *